DORE UBUTUMWA BUGENEWE UMUNTU UKUNDA KURYA IBIGORI!!

Ibigori byagaragaye nk’ifunguro ry’ibanze mu bice byinshi by’isi, turebeye ku musaruro wabyo uruta cyane uw’ingano n’umuceri, nko mu mwaka wa 2014, umusaruro w’ibigori wabaye toni miliyari 1.04.

Uretse kuribwa ako kanya hakoreshejwe uburyo bunyuranye, ibigori binakoreshwa mu gukora ikitwa Ethanol, ibiryo by’amatungo n’ibicuruzwa bitandukanye, ibigori byinshi bikorwamo amafunguro y’abantu mu buryo bunyuranye, nko kotsa, gusya mo ifu, amavuta y’ibigori, gusembura inzoga zinyuranye nka whiski n’izindi.

Kubirya byokeje ntabwo byagombye guterwa gusa n’uko biryoha nk’uko abantu benshi babitekereza, ahubwo kurya ibigori byokeje bigira uruhare runini mu gukomeza amagufwa. Ibi biterwa cyane cyane ku kuba byifitemo imyunyu ngugu inyuranye nka fosifore, fer n’ibindi, bitanga imbaraga mu magufwa.

Mu ruhu rwacu, ibigori byokeje bitanga ibyitwa antioxydants z’ingenzi zituma imyenge y’uruhu yoroha, uruhu ntirukanyarare. Usibye kongera imbaraga z’umubiri n’ubudahangarwa, binakuraho ibintu nk’umunaniro. Ibi biterwa n’uko ibigori byokeje bikungahaye kuri karubone nziza cyane.

Ibigori byokeje birinda amenyo yawe, kuko byica utunyabuzima duto twangiza amenyo tukayatera gucukuka ndetse n’izindi ndwara.

Ugomba kandi kumenya ko ibigori byokeje ari byiza mu igogora. Ibi biterwa na fibre ikomeye iba mu bigori byokeje yorohereza igifu mu gukora iki gikorwa.

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.