HARIBAZWA IMPAMVU AMBASADERI W’UBUTALIYANI WICIWE MU BURASIRAZUBA BWA DRCONGO YARI MURI AKO GACE!!

Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Luca ATTANASIO, yapfuye arashwe kuri uyu wa 22 Gashyantare, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

ATTANASIO yarashwe ari kumwe n’undi Mutaliyani w’umupolisi uri mu butumwa bw’ amahoro muri icyo gihugu. Bari kumwe modoka y’Umuryango w’Abibumbye bageze gace ka Goma mu Burasirazuba bwa RDCongo.

Amakuru avuga ko n’uwo mupolisi yahasize ubuzima.

Kugeza ubu nta mutwe n’umwe mu isanzwe ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC wari wigamba ko ari wo wagabye icyo gitero.

Na none haribazwa uburyo ambasaderi w’Ubutaliani yari mu gace karangwamo umutekano muke arikumwe n’umupolisi uva mu gihugu cye.

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.