HARIBAZWA NIBA UMUBU USHOBORA KWANDUZA UMUNTU SIDA/HIV?

Ikibazo gishishikaje: mbese, umubu ushobora kwanduza umuntu virusi itera sida?

Kubera akamenyero k’imibu ko iruma abantu hanyuma ikanyunyuza amaraso y’umuntu umwe n’undi, ubwo byashoboka ko virusi itera sida isanzwe iba mu maraso yandukwanduza abantu benshi binyuze ku mibu?

IGISUBIZO: ubushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko imibu ari itsinda ry’udukoko(insect), ntitugira urwungano rw’amaraso nk’inyamabere. Ntigira insoro zitukura cyangwa iz’umweru; aho virusi yibera kandi ikahororokera.

Byumvikane neza: iyo umubu unyunyuje amaraso y’umuntu wanduye virusi itera sida _ yinjira mu gifu igahita ishwanyagurika kuko mu gifu cy’umubu atari hantu h’inshuti virusi ishobora kuba.

Contacts: +250 783 004 496 (Call & whatsapp)

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.