HATAHUWE UMUSOZI WUZUYE ZAHABU MU CONGO!!

Byobe Malenga, umunyamakuru wa BBC muri DR Congo, avuga ko uyu musozi uherereye mu birometero 35 mu majyaruguru y’umujyi ka Bukavu mu murwa mukuru w’intara ya Kivu.

Raporo iheruka ivuga ko guverinoma yahatiwe kohereza abapolisi kugira ngo bagarure umutekano kandi bafate zahabu abacukuzi bacukuraga ari benshi.

Igihugu cya DR Congo gikungahaye ku mabuye y’agaciro harimo zahabu kandi umusozi uri kuri videwo ni agace kabaruye gafite abaturage bako.

Bavuga ko 90 ku ijana by’umusozi ari zahabu. Amashusho magufi ya videwo yafashwe muri ako gace yerekana abaturage bakusanya zahabu ku musozi bakayijyana mu rugo, abandi bagaragaye boza zahabu ako kanya.

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.