ICYO ITEGEKONSHINGA RYA TANZANIA RIVUGA IYO PEREZIDA APFUYE!!

Dar es Salaam. Nyuma y’urupfu rwa Perezida wa Tanzaniya John Magufuli, nta yandi matora azabaho, Visi Perezida, Samia Suluhu Hassan azarahira kuba Perezida mu gihe gisigaye cya manda y’imyaka itanu.

Dukurikije ingingo ya 37 (5) y’Itegeko Nshinga rya Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, Samia amaze kurahira, azagisha inama ishyaka rye (CCM) hanyuma ashyireho umuntu uzaba Visi Perezida.

Itegeko Nshinga

37 (5) Endapo kiti cha Rais kitakuwa wazi kutokana na Rais

kufariki dunia, kujiuzulu, kupoteza sifa za uchaguzi au kutomudu

kazi zake kutokana na maradhi ya mwili au kushindwa

37 (5) Iyo intebe ya Perezida isigayeho ubusa bitewe n’uko Perezida apfuye, yegura, gutakaza ibiteganwa n’amatora cyangwa ubushobozi buke mu mikorere kubera uburwayi bw’umubiri cyangwa kunanirwa gukora imirimo n’ibikorwa bya Perezida, hanyuma Visi Perezida

azarahirara mu gihe gisigaye cya manda ye y’imyaka itanu kandi hubahirijwe ibisabwa bivugwa mu ngingo 40, noneho nyuma yo kugisha inama ishyaka rya politiki rya

Perezida uvuyeho atoranya umuntu kuba Visi Perezida ugomba kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko n’amajwi mirongo itanu ku ijana by’abadepite bose.

Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, John Magufuli yitabye Imana ku ya 17 Werurwe 2021 mu bitaro bya Mzena i Dar es Salaam aho yari ari kwivuriza.

Amakuru y’urupfu rwa Perezida Magufuli yatangajwe ejo na Visi Perezida Samia Suluhu Hassan, atangaza ko yapfuye, avuga ko Magufuli yapfuye saa 12h00 azize indwara y’umutima nyuma yo gushyirwa mu bitaro ku ya 6 Werurwe.

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.