IKIPE YO MURI TANZANIA IRI MU MABOKO YA POLISI|| BITEWE NA COVID-19!!

Minisitiri w’intebe wa Tanzaniya, Kassim Majaliwa yavuze ko Guverinoma izakurikirana ikibazo cy’ikipe ya Namungo FC ifitwe n’abapolisi ba Angola.

Ku ya 12 Gashyantare, Namungo FC itozwa n’umutoza mukuru, Hemed Maroc, yuriye indege yerekeza muri Angola mu mukino w’igikombe cya Confederations Cup na 1 de Agosto yo muri Angola nk’icyiciro cy’amakipe 32 meza.

Uyu munsi byavuzwe ko iyi kipe yabujijwe kwinjira muri Angola igeze ku kibuga cy’indege cya Luanda kubera ibyatangajwe ko hari abakinnyi batatu bafite virusi ya Corona n’umuyobozi umwe muri convoy bigatuma bahabwa amahitamo abiri, imwe yo kujya karantine cyangwa gusubira muri Tanzaniya.

Biteganijwe ko umukino wabo wa Confederations Cup uzakinwa ejo, 14 Gashyantare, muri Angola.

Mu nteko ishinga amategeko, uyu munsi ku ya 13 Gashyantare, Majaliwa yagize ati: “Namungo Club ifitwe n’igipolisi cy’Angola kandi tuzi ko ibyo ari bimwe mu bigize politiki y’umupira w’amaguru. Kubyabaye tuzabikurikirana binyuze muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzaniya”.

Ati: “Turabifuriza ibyiza byose ku mukino w’ejo kandi tuzabikurikirana kugira ngo bazagaruke muri Tanzaniya amahoro”.

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.