IMITI YA SIDA YAVUGURUWE!! IZAJA IKORESHWA RIMWE MU KWEZI!!

Ishami rya FDA rishinzwe ibiryo n’imiti muri Amerika ryemeje ikoreshwa ry’imiti mishya igabanya ubukana bwa virusi by a SIDA.

1569284

Imiti mishya ya SIDA yamaze kunozwa.

Ikigo gishinzwe ibiryo n’imiti muri Amerika (FDA) cyemeje imiti yitwa “Cabenuva” yagenewe gukoreshwa rimwe mu kwezi ihangana na virusi bya (VIH).

Abayobozi b’Abanyamerika batangaje ko ishami rya FDA ryemeje imiti yitwa “Cabenuva”, ikoreshwa inshuro imwe mu kwezi kandi bigira ingaruka nziza z’igihe kirekire, isimbura iyakoreshwaga buri munsi n’ababana na virusi itera SIDA.

“Cabenuva” yatunganijwe hifashishijwe “Rilpivirine” yakozwe na Johnson & Johnson na “Cabotegravir” yakozwe na ViiV Healthcare

Byavuzwe ko FDA yemeje ikoreshwa ry’iyi miti ku bantu bakuze banduye virusi itera sida ndetse n’abarwayi badafite ubudahangarwa buhagije.

Biteganijwe ko Cabenuva yoroshya gukurikirana ubuzima bw’abarwayi no kurinda ubuzima bwabo bwite bw’ibanga.

Inzobere ya virusi itera sida yo muri kaminuza ya Californiya Dr. Steven Deeks, yavuze ko imiti “Cabenuva” izamura imibereho y’abarwayi banduye virusi itera SIDA.

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.