MAGUFULI YUJUJE IBISABWA KUBA INTWARI Y’AFRICA!!

Africa n’umugabane ufite buri kimwe cyose cyatuma ubatuye uyu babaho neza bibereye ikiremwamuntu nk’uko bimeze ku zindi migabane.

Ikibabaje ariko, kuva ibihugu by’Africa byabona ubwigenge mu myaka ya za 60, byagaragaye ibi bihugu hafi ya byose byabonye ubwigenge bw’ibendera, naho ibijyanye n’ubukungu na politiki byakomeje kugenwa n’ibihugu byakoronije, iyi mikorere yatumye Africa n’abayituye baguma mu bukene, umutungo kamere ukomeza gusahurwa no guteza imbere ibihugu byateye imbere.

Anyapolitiki b’abanyafurika bagerageje kurwanya iyi mikorere, abenshi barishwe. Twavuga: Patrice LUMUMBA wo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kaddafi n’abandi.

Patrice Lumumba wari minisitiri w’intebe igihe DRC yabonaga ubwigenge, ntiyumvikanye n’ibihugu by’ubulayi bwashakaga gukomeza gusahura umutungo kamere wa DRC. Byarangiye yishwe urupfu rubi, bivugwa ko bamujugunye mu ngunguru yarimo acid, kuburyo ubu ntawagaragaza aho umurambo we uri.

Undi twavuga ni pr Kaddafi wishwe na NATO( umuryango wo gutabarana w’abanyaburayi.

Twasoza tuvuga kuri MAGUFULI, nyuma yo kuba mu politiki ya Tanzania nk’umudepite, minisitiri, ubwo yatorerwaga kuba perezida wa Tanzania muri 2015; yavuze ko Tanzania ikize ko yagombye kuba itanga inkunga mu bundi bihugu, avuga ko agiye gukemura iki kibazo aziba imyanya umutungo w’igihugu unyuzwamo na bake.

Ibi MAGUFULI yabigezeho, ahagaraka ingendo zitari ngombwa hanze y’igihugu ku bayobozi, kongera uburinzi mu birombe by’amabuye y’agaciro, gusubira mu masezerano abogamira ku bashoramari; ibyo byagaragaraga ko bishyira ubuzima bwa MAGUFULI mu kaga. Ku buryo hari abakeka ko urupfu rwe rwagizwemo uruhare n’abo yakuye amata ku munwa.

Izi mpinduramatwara ya MAGUFULI yatumye mu gihe gito Tanzania iva mu bihugu bikennye, ujya mu bihugu bifite ubungu butanga ikizere. Kuburyo buri mutanzaniya cyane cyane abakene barimo bungukira muri iyi mikorere ya MAGUFULI.

Twasoza tuvugako ahazaza ha Tanzania hari mu maboko y’abayobozi bashya barangajwe imbere na SAMIA SULUHU HASSAN. Tubifurije amahoro masa.

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.