MENYA IMPAMVU 10 ATARI BYIZA GUSHAKA GUKORA IMIBONANO (SEX) N’UMUKOBWA ARIBWO MUKIMENYANA!!

Niba wifuza ko urukundo rwanyu ruzaramba menya impamvu 10 zigaragaza akamaro ko kutihutira kuryamana n’umukobwa mugitangira gukundana:

1. Umusore ntakwiye kwigaragaza nk’ugenzwa n’imibonano mpuzabitsina gusa.

2. Umukobwa wese ukundanye n’umuhungu aba yifuza ko ataba  agenzwa no gukora imibonano (sex) gusa, ngo nabisoza yigendere.

3. Umuhungu aba agomba kwereka umukobwa ko amukunda by’ukuri, birenze kuba bakora imibonano mpuzabitsina.

4. Aba agomba gufata igihe akabanza akamenyerana n’uwo mukobwa mbere yo kuba yagira muri we icyo gitekerezo, kandi singombwa kukigura mbere yo kubana.

5. Ibyo bishobora gutuma umukobwa amukunda cyane kuko yumva atamuha agaciro kubera bakoze imibonano (sex).

6. Kwihangana bikomeza urukundo, ntirucogore. Dore ko hari n’ibindi byinshi biba bizasaba kwihanga/ kwifata hagati y’abakundana.

Hari ukwihangana umuntu agira/ yihingamo iyo gukora imibonano mpuzabitsina yifuzaga kutabayeho.

Ukwihangana ugira igihe ibyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’inshuti yawe bitabayeho, mwashoboye kwifata naho buri wese muri yari afite ubushake, kongera agaciro cyane ku mubano wanyu kandi kuba gukenewe kugira ngo urukundo rusagambe.

7. Umusore akwiye kugaragaza ko yihariye:

Abakobwa benshi bakunda umusore wihariye, ni byiza ko nk’umusore na we agomba kugaragaza ko wihariye, ko atandukanye n’abandi. Iyo wihariye udakora nk’ibyo abandi bihutira gukora uba uri umuntu udasanzwe n’urukundo rwawen’uwo bari kumwe ruba rwihariye.

8. Nta gitutu ukwiye gushyira ku mukobwa mukundana. Wabyemera cyangwa wabyanga, burya gukora imibonano mpuzabitsina bigira igitutu bishyira ku wo mugiye kuyikorana.

9.Gukora imibonano mpuzabitsina akenshi bituma yitakariza icyizere bitewe n’uko igikorwa cyagenze ndetse no kutamenya uko wacyakiriye, iyo wirinze kubimusaba ntabwo yitakariza icyizere aba yumva ahamye imbere yawe.

Mu cyimbo cyo kumusaba gutera akabariro umwanya wanyu mwawukoramo ibindi bibashimisha mwembi maze urukundo rugashinga imizi. Kwihagararaho k’umusore ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bituma umukobwa na we agushaka.

Iki usanga abahungu benshi kibagora, ntabwo bakora uko bashoboye ngo abakobwa na bo babifuze kuko usanga irari ry’imibonano mpuzabitsina riba hafi.

10. Uko byagenda kose uba ukwiye gutuma umukobwa mukundana nawe akwifuza akakugirira amatsiko, ugaragaza ko icyo atari cyo kibanisha abantu cyane. Iki kintu gituma abantu barambana ndetse bakarushaho kwizerana. Niyo bamaze kubana ntibakeka kekana ku bijyanye no gucana inyuma.

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.