MENYA UBURYO UMUSORE ABIGIRAMO URUHARE ||AKAZANA UMUGORE UZAMUCA INYUMA!!

Maze igihe kinini ntekereza kuri iki kibazo, mbona ingero nyinshi binyuze mu nshuti zanjye ndetse na bene wacu ndetse n’abantu bange ba hafi. Ugasanga umugabo mu bucuti busanzwe n’umukobwa batashyingiranwa, bahora mu ntonganya, no gutandukana bya hato na hato, ugasanga umukobwa niwe nyirabayaza w’ibyo byose, mwaba mwatonganye cyangwa mwatandukanye hanyuma wowe musore akaba ari wowe umwinginga ngo musubirane. Na nyuma yo gushyingiranwa ntagaragaza urukundo agukunda ariko ukomeje kumukunda no kumwitaho cyane. Ibyo byose ntacyo bikwigisha, uhisemo kumwizirikaho/kumwihambiraho kugeza musezeranye kubana byemewe n’amategeko.

Niba umugore nk’uyu aguhemukiye, akaguca inyuma, ninde uzabiryoza?

Hari inshuti yanjye magara yari yarashakanye numugore nk’uyu, bamaranye nk’ imyaka 5 gusa kandi nari best man we, igitangaje byaje kugaragara ko n’abana bombi yabyaye batari abe .

Bagabo, reka twigire kuri uru rugero, mu gihe duhitamo umugore wo kubana nawe ubuzima bwacu bwose, tureke kuyoborwa n’ubushyuhe cyangwa irari, gushishoza bizadufasha guhitamo neza uwo tuzabana, uzatubera umugisha aho kutubera umutwaro.

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.