Niki gitera imihango imara iminsi myinshi cyangwa se itera kuribwa cyane ku bakobwa n’abagore?

Kujya mu mihango ku bakobwa cyangwa abagore n’ ikintu gisanzwe, ariko hari abahura n’ibibazo binyuranye, imihango yabo ikabatera guhangayika bitewe n’uko imara igihe kirekire, ibatera uburibwe bukabije, kuva amaraso menshi n’ibindi bibazo byinshi.

Ubusanzwe umugore cyangwa umukobwa amara hagati y’iminsi 3-5 ari mu mihango. Hari ubwo iki gihe kirenga cyane, imihango ikaba yamara icyumweru, ari bwo havugwa ko imihango yatinze(règles prolongé).

Imihango ishobora kumara iminsi myinshi bitewe n’impamvu zinyuranye harimo nk’uburwayi bwa kanseri y’inkondo y’umura (Cancer de l’uterus), indwara ya Endometriose ifata mu nkondo y’umura, utubyimba dufata ku nkondo y’umura(Polypes du col utérin),imihindagurikire y’imisemburo, abagore bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa Depo Provera, ibibyimbya bifata mu mura, Myomes uterins n’izindi nyinshi, zituma amaraso atavura(troubles de coagulation du sang) cyangwa se bikaba byaterwa na kanseri y’amaraso(Leucemie).

Uretse ikibazo cy’imihango imara igiheigihe kirekire, hari n’abandi bagira ikibazo cy’imihango imara igihe gito cyane, imara iminsi iri munsi y’itatu, imihango ibabaza cyane, abava amaraso menshi n’ibindi byinshi.

Umukobwa cyangwa umugore ubona hari ikidasanzwe mu mihango ye aba agomba kwihutira kujya kureba abaganga bavura indwara z’abagore kuko impamvu zibitera zinyuranye hagati y’umugore umwe n’undi, kandi izo mpamvu zishobora kugira ingaruka mbi cyane.

Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, nta muntu wagombye guheranwa n’ikibazo icyo ari cyo cyose;
Itsinda rya “AFRIX TV ONLINE”, ryiteguye kuguha inama, kugufasha: cyane cyane ku bagiye kwa muganga ibibazo byabo ntibikemuke.

Turabakunda cyaneeee!!
Twifuza ko uyu umwaka wa 2021 washira, abafite ibibazo bose bafite uburyo bwo kubyikemurira, bikoroha cg bigashira.

Contacts: +250 783 004 496 (whatsapp only).

Niba nawe ufite bumwe muburwayi twavuze hejuru cyangwa ukaba uzi uburwaye, twandikire kuri whatsapp.

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.