TANZANIA: IJAMBO RYA PEREZIDA MUSHYA|| SAMIA SULUHU HASSAN!!

Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, Mama Samia Suluhu, yasabye Abanyatanzaniya gukomeza ubumwe muri iki gihe kandi ntibatinye kuko Tanzaniya yibitseho abayobozi beza barimo n’abasezerewe ku buryo nta kintu kizangirika.

Ibi yabitangaje kuri uyu munsi wa 19 Werurwe 2021, i Dar es Salaam nyuma yo kurahira asimbuye Dr. John Magufuli, wapfuye ku ya 17 Werurwe uyu mwaka kubera ikibazo cy’umutima.

“Ndasaba Abanyatanzaniya kwihangana, kubaka ubumwe n’ubufatanye, ndabizeza ko dukomeye nk’igihugu kandi natwe abayobozi banyu twiteguye neza, dufite itegeko nshinga narahiriye kurinda no kubungabunga, igihugu cyacu gifite ubuyobozi bwiza bwubatswe n’abatubanjirije, ndabizeza ko nta kintu kizangirika “, Perezida Samia Suluhu.

Yongeyeho ati: “Nagize amahirwe yo kuba Visi Perezida we (Perezida Magufuli) yari umuyobozi udacogora kwigisha, kuyobora ibikorwa by’iki gihugu, yanyigishije byinshi kandi ankuza neza, ndashobora kuvuga ntashidikanya ko twatakaje umuyobozi ukomeye ku mugabane wa Afurika “.

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.