UBUSHINWA BWAHAGARITSE BBC GUKORERA KU BUTAKA BWAYO!!

Ishami ry’amakuru ry’igitangazamakuru cya BBC, BBC World News ryahagaritswe gukorera ku butaka bw’u Bushinwa nyuma y’iminsi televiziyo yegamiye kuri Leta y’u Bushinwa, CGTN ihagaritswe gukorera mu Bwongereza.

Ikigo kigenzura amaradiyo na Televiziyo mu Bushinwa, cyavuze ko BBC yanyuranyije n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru mu Bushinwa, bihungabanya inyungu z’abaturage b’u Bushinwa n’ubumwe bw’amoko atuye iki gihugu.

Ubusanzwe BBC ntabwo yagaragaraga mu baturage basanzwe b’u Bushinwa uretse muri za hoteli, inzu z’ubucuruzi n’inzu zicumbikwamo n’abanyamahanga. Associated Press yavuze ko bitaramenyakana niba iryo fungwa riratuma no muri ibyo bice yagaragaragamo ihagarara.

Leta y’u Bushinwa iherutse kunenga inkuru BBC iherutse gutangaza, inkuru yavugaga ko mu gace ka Xinjiang hari abakozi bakoreshwa imirimo y’agahato n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byibasira abo mu bwoko bw’aba-Uighurs n’andi moko agizwe ahanini n’abayisilamu.

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, Dominic Raab yavuze ko ibyo u Bushinwa bwakoze bitemewe kandi bigaragaza isura mbi y’u Bushinwa.

Kuwa 4 Gashyantare/ 2021, nibwo CGTN Ishami ry’Icyongereza yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Bwongereza, ishinjwa gukoera mu kwaha k’ubutegetsi bw’u Bushinwa.

Iki cyemezo cyanenzwe cyane n’u Bushinwa, buvuga ko gishingiye ku mpamvu za politiki, bunateguza ko bushobora kwihorera.

Ngayo!! NNguko!!

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.