URUTONDE RW’IBIRIBWA BITUMA IMPYIKO ZIMERERWA NEZA!!

Ubuzima bw’impyiko n’ingirakamaro nk’ubuzima bw’umutima, ibi biterwa n’uko impyiko ni bimwe mu bice by’umubiri bifasha kuyungurura uburozi mu mubiri hanyuma zikabwerekeza hanze bugasohokana n’ inkari.

Ibibazo by’impyiko bishobora kugira uruhare mu kuburaa inkari cyangwa kubyimba ibirenge n’amaboko.

Umuntu ufite ibibazo byimpyiko nawe afite ibyago byinshi byo kurwara umutima.

Indyo ikwiye buri gihe ifasha kurinda ubuzima bw’ingingo zose zingenzi mumubiri harimo n’impyiko kandi ikabasha gukora neza mu mubiri.

Nyamara, hari ibiryo bimwe twavuga ko ari ibiryo byiza ku buzima bw’impyiko mu mubiri. Bireba hasi aha:

Amashu, izi ni imboga benshi muri twe tumenyereye kandi twakoresheje mu buzima bwacu bwa buri munsi, ariko nibyiza ko umusomyi wanjye amenya ko izi mboga nazo zifite ubushobozi bwiza bwo kurinda ubuzima bw’impyiko zawe.

Amafi nayo ni ingenzi cyane kubuzima bw’impyiko, ibi biterwa nuko ifi igira intungamubiri zitwa omega 3 zifite ubushobozi bwo kurinda ubuzima bw’impyiko, ariko kandi amafi nisoko nziza ya proteyine mu mubiri.

Byongeye kandi, amavuta ya elayo nayo ni meza cyane mu kunoza ubuzima bw’impyiko no kuzirinda indwara zitandukanye.

Aya mavuta ya elayo arimo intungamubiri zitandukanye nka ‘oleic aside’, anti-inflammatory fatty acide zose hamwe zirinda ubuzima bw’impyiko, kimwe naya mavuta nayo ni meza ku buzima bw’umutima.

Ibindi ugomba kwitaho, byatuma impyiko zawe zimererwa neza ni: Kunywa amazi menshi, kugabanya umuntu n’amavuta urya.

Contacts: +250 783 004 496. (Whatsapp & sms).

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.