USA: Umugabo Yafatanwe imbunda hafi y’inzu ibabwamo na vis perezida!!

Paul Murray w’imyaka 31 y’amavuko yafashwe afite imbunda ari hafi y’inyubako igenewe Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamara Harris, mu gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 17/03/2021.

VOA yatangaje ko urwego rushinzwe umutekano wa Perezida na Vis Perezida ari rwo rwafashe uwo mugabo, nyuma yo gusanga imbunda ku igare yari atwaye.

Amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano muri Texas iwabo w’uwo musore, yasobanuye ko Murray yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba yitwaje intwaro atekereza ko abasirikari bari bumwice.

Ibyo binahamywa nanams ngufi yandikiye nyina amubwira ko yerekeje i Washington “kwita ku kibazo cye[ aha yifuzaga kwicwa ]”.

Ku bw’amahirwe ariko iyo nyubako ntabwo Harris aratangira kuyibamo kuva Mike Pence yasimbuye kuri uwo mwanya yayivamo mu kwa mbere 2021 kuko irimo gusanwa. Ubu atuye mu nyubako ya Blair House isanzwe yakirirwamo abashyitsi basuye Perezida, iri hafi y’ibiro bya perezida “White House.”

No Comments, Be The First!

Your email address will not be published.